Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bikorwa byo kwiyegereza Allah nta kirusha agaciro kumusaba, kubera ko mu kuyisaba harimo kwemera ko Allah ari we Mukungu, no kwemera ko umugaragu ntacyo yishoboreye kandi ko acyeneye Allah.