Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibyaha bikuru, bikaba ari bya bindi uwabikoze yateganyirijwe ibihano bihambaye hano ku isi cyangwa se ku munsi w'imperuka. Ikibanziriza ibindi ni Ibangikanyamana: Ari byo bisobanuye gufata bumwe mu bwoko bw'amasengesho ukabukorera undi utari Allah, cyangwa se kureshyeshya Allah n'uwo ari we wese mu bintu by'umwihariko kuri Allah gusa, mu kuba ari we mana wenyine, cyangwa se mu bikorwa yihariye wenyine, cyangwa se mu mazina ye matagatifu n'ibisingizo bye byuzuye. Icya kabiri muri byo: Ni ugusuzugura ababyeyi ari byo bisobanuye kubakorera icyo ari cyo cyose cyababangamira, cyaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa, no kureka kubakorera ineza ubagomba Icya gatatu muri byo: Ni ukwica inzirakarengane bitari mu kuri, nko kwica umuntu mu mahugu n'ubugome. Icya kane muri byo: Ni indahiro irindimurira nyirayo mu muriro; ni indahiro ikozwe mu binyoma kandi ubikoze abizi ko abeshya; yiswe gutyo kubera ko ishyira nyirayo mu byaha cyangwa se mu muriro.