Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko amabwiriza akwiye kubahirizwa no gushyirwa mu bikorwa kuruta ayandi ari ya yandi yatumye abantu bazirurirwa abagore babo; ayo nayo akaba ari amabwiriza yemewe umugore asaba ko yubahiriza mu gihe cy'amasezerano yo gushyingiranwa.