Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe icyaha gihambaye kuruta ibindi, irasubiza iti: Ikibiruta ni ibangikanyamana rikuru ari ryo risobanuye gushyiriraho Allah undi bareshya cyangwa se bahwanye mu kugaragirwa cyangwa se mu kuba ari we Mana cyangwa se mu mazina ye n'ibisingizo bye; iki kikaba ari icyaha Allah atajya ababarira cyereka uwagikoze yicujije bya nyabyo, naho ubundi iyo apfuye akigikora, azaba mu muriro ubuziraherezo. Hanyuma gikurikirwa no kuba umuntu yakica umwana we atinya gusangira nawe, kandi kwica roho ni ikizira, ariko kirushaho gukomera iyo uwishwe ari umunyamuryango w'uwishe, nanone kikarushaho gukomera iyo igihe uwishe yatinyaga ko uwo yishe yasangira nawe mu mafuguro Allah yamuhaye. Hanyuma kigakurikirwa no kuba umugabo yasambanya umugore w'umuturanyi we akoresheje kumushuka ngo amusambanye. N'ubusambanyi ni ikizira ariko icyo cyaha kirushaho gukomera iyo uwasambanyijwe ari umugore w'umuturanyi amategeko y'idini yadutegetse kugirira neza no kumubanira neza.