Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah yamaze kugena ibyiza ndetse n'ibibi, arangije yereka abamalayika babiri abishinze uko bazajya babyandika: Uzajya agambirira gukora igikorwa cyiza ko bazajya bamwandikira icyo gikorwa cyiza kimwe kabone n'iyo atagikora. Ariko iyo agikoze agikubirwamo ingororano nyinshi zishobora kugera kuri magana arindwi ndetse zikarengaho, bitewe n'umutima yagikoranye no kucyegurira kwe Allah no kuba gifitiye umumaro n'abandi n'ibindi. N'ugambiriye gukora igikorwa kibi, hanyuma akareka kugikora kubera Allah yandikirwa icyiza; n'iyo akiretse kubera kukiburira umwanya nta nakore impamvu zikimugezaho ntacyo yandikirwa, n'iyo kandi akiretse kubera ko atagishoboye, yandikirwa uwo mugambi we, kandi n'iyo ashoboye kugikora yandikirwa ikibi kimwe gusa.