Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye inyigisho abasangirangendo bayo zikora ku mutima zatumye imitima ikangarana, n'amaso akazengamo amarira, nuko barayibwira bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho ko zimeze nk'izo gusezera kuko babonye ko bidasanzwe mu nyigisho yari isanzwe ibaha, nuko bayisaba inama bazitwararika nyuma yayo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mbagiriye inama yo gutinya Allah Nyir'ubutagatifu, mukora ibyo yategetse, mureka ibyo yabujije. No kumva no kumvira abayobozi, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu cyangwa se undi uwo ari we wese uciriritse muri mwe, ntimuzareke kumwubaha no kumwumvira, mu rwego rwo gutinya ko byateza impagarara, kubera ko uzabaho muri mwe igihe azabona ukunyuranya no kutavuga rumwe kenshi. Nyuma ibagaragariza ibyo bakora ngo bave muri ibyo bigeragezo; ni ukwitwararika imigenzo ye, n'imigenzo y'abasigire be bari barayobotse ndetse bakayobora abandi nyuma ye ari bo: Abubakar A-Swidiq, Umar Ibun Al Khatwab, Uthman Ibun Afan, Ally Ibun Abi Twalib (Imana ibishimire bose). No kubifatisha ibijigo mubyitwararika. Yanababujije kandi ibintu by'ibyaduka mu idini kuko buri cyaduka ari ubuyobe.