Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine imara i Makat imyaka cumi n'itatu, hanyuma ihabwa itegeko ryo kwimuka, yimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa.
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) ari kutubwira ko ubutumwa bwahishuriwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha inategekwa kubwigisha ku myaka mirongo ine; i Makat ihamara imyaka cumi n'itatu, hanyuma itegekwa kwimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa ifite imyaka mirongo itandatu n'itatu.

  1. Kwita kw'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku mateka n'imibereho by'Intumwa y'Imana.

Successfully sent!