Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kureka iswalat y'itegeko, inagaragaza ko hagati y'umuntu no kuba yakora icyaha cy'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat; Iswalat kandi ikaba ari n'inkingi ya kabiri mu nkingi zigize ubuyisilamu, kandi irahambaye mu buyisilamu. Uzayireka ahakana ko ari itegeko aba abaye umuhakanyi nk'uko abayisilamu bose babyemeranyijweho, n'uzayireka kubera ubunebwe nabwo aba abaye umuhakanyi, ndetse hari n'imvugo ivuga ko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari uko babyemeranyijweho. N'iyo ayikora igihe kimwe ubundi akayireka nawe ari mu bagerwaho n'ibyo bihano bihambaye.