Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah afuha akananga ndetse akarakara, nk'uko umwemeramana afuha akanga akanarakara, kandi ko impamvu yo gufuha kwa Allah ari igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje akora ibyaha nk'ubusambanyi, ubutinganyi, ubujura, kunywa inzoga n'ibindi.

  1. Kwihanangiriza kurakarirwa na Allah, ndetse n'ibihano bye igihe habayeho kurengera amategeko ye.

Successfully sent!