Qays Ibun Aswim yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ashaka kuba umuyisilamu, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko yiyuhagira umubiri wose akoresheje amazi n'ikimera cyitwa Sidiri, kubera ko amababi yacyo yifashishwa mu isuku, no kubera ko kigira impumuro nziza.