Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu

Hadithi yaturutse kwa Matwar Ibn Ukamis (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu."
Sahih/Authentic. - At-Tirmidhi

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko iyo Allah agennye ko umugaragu we apfira ahantu atari ho yari ari, amushyiriraho impamvu ituma ajyayo, maze akaba ariho apfira.

  1. Iyi Hadithi irashimangira imvugo ya Allah igira iti: {...ndetse nta muntu umenya aho azagwa...} [Luq'man: 34]

Successfully sent!