Adhana ni umuhamagaro wo kumenyesha abantu ko igihe cy'iswalat cyageze, kandi amagambo akubiye muri Adhana niyo akusanyirije hamwe ukwemera. Muri iyi Hadith, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko igikwiye igihe umuntu yumvise Adhana, akwiye gusubiramo amagambo umuhamagazi avuze, igihe avuze ati: Allah Akbar, nawe akayasubiramo, gukomeza gutyo, usibye igihe avuze HAYYA ALA SWALATIM HAYYA ALAL FALAH, umwumva aravuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH. Bisobanuye: Nta bubasha nta n'ubushobozi usibye ko ari ku bwa Allah. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu usubiyemo amagambo umuhamagazi ari kuvuga abikuye ku mutima azinjira mu ijuru. Naho ibisobanuro by'amagambo agize Adhana ni ibi bikurikira: ALLAHU AKBAR: Bisobanuye ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we uhambaye, wubahitse, usumba buri icyo ari cyo cyose. ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH: Bisobanuye ko nta wundi mugaragirwa w'ukuri usibye Allah. ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Bisobanuye ngo ndahamya ku rurimi no mu mutima ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, Allah Nyir'ubutagatifu yamwohereje, kandi ko ari itegeko kumwumvira. HAYYA ALA SWALATI: Nimuze mwitabire iswala, naho umwumvise kuba avuga ati: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAHl: Bisobanuye ngo nta bushobozi bwo kureka ibitubuza kumvira Allah, nta n'imbaraga zo kubigeraho usibye ko ari ukubishobozwa na Allah Nyir'ubutagatifu. HAYYA ALAL FALAH: Bisobanuye ngo nimuze mwitabire icyatuma mugera ku ntsinzi, ariyo y'ijuru no kurokoka umuriro.