Umuntu ubunza amagambo ntazinjira ijuru

Hadithi yaturutse kwa Hudhayfat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Umuntu ubunza amagambo ntazinjira ijuru."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari and Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko ubunza amagambo hagati y'abantu agamije kubateranya no gukwiza inzangano hagati yabo akwiye ibihano by'uko atazajya mu ijuru.

  1. Kubunza amagambo ni kimwe mu byaha bikuru.
  2. Kubuza kubunza amagambo kubera ko harimo kubiba inzangano n'umwiryane hagati y'abantu ku giti cyabo ndetse n'abantu muri rusange.

Successfully sent!