Ibun Masuud yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo munyakuri mu byo ivuga byose, w'umizerwa aho Allah yabishimangiye yaratuganirije igira iti: “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina, igihe umugabo aba akoranye imibonano n'umugore we intaga ze zinjira zitatanye maze zigakoranyirizwa muri nyababyeyi iminsi mirongo ine igashira ari intanga, Hanyuma zikaba akabumbe k’amaraso kaba ahanini ari amaraso ameze nk'ayavuze akomeye mu gihe kingana n’iminsi nk’iyo mirongo ine ya kabiri, Hanyuma akaba ikinyamanyama mu minsi mirongo ine ya gatatu, Hanyuma Allah akamwoherereza umumalayika iminsi mirongo ine ya gatatu irangiye, akamuhuhamo roho; Allah akanategeka wa mu malayika ko amwandikira ibintu bine: Amafunguro ye ari zo ngabire ze zose amugenera muri icyo gihe, ikizamwica, ari cyo gihe azamara ku isi, N'icyo azakora, umurimo uzakora ni uwuhe? Ese azaba mwiza cyangwa mubi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije irarahira ko umuntu ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu ijuru nk'uko bigaragarira abantu, agakomeza kurangwa nabyo kugeza ubwo hagati ye no kuryinjiramo haba hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora), maze igeno yagenewe rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu muriro akawinjiramo. Kuko impamvu ituma yakirirwa ibikorwa bye ni ukubishikamaho ntahinduke. Undi muntu ni ushobora kuba arangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu muriro kugeza ubwo hagati ye n’umuriro hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) ngo awinjiremo, maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu ijuru akaryinjiramo."