Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice

Hadith yaturutse kwa Ar'djafat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."
Sahih/Authentic. - Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayisilamu iyo bahurije ku muyobozi umwe, bashyize hamwe, hanyuma hakaza ushaka kumwambura ubwo buyobozi, cyangwa se agashaka gucamo ibice abayisilamu, akwiye gukumirwa ndetse bakamurwanya, mu rwego rwo gukumira icyo kibi, no kubungabunga amaraso y'abayisilamu yahamenekera.

  1. Ni itegeko kumva no kumvira umuyobozi w'abayisilamu igihe cyose atabategeka ibibi, ndetse bikaba ari n'ikizira kumwigomekaho.
  2. Uzigomeka ku muyobozi w'abayisilamu, akitandukanya n'imbaga yabo, uwo akwiye kurwanywa, urwego yaba ari ho rwose n'icyubahiro cyose yaba afite.
  3. Gushishikariza kuba hamwe no kwirinda amacakubiri.

Successfully sent!