Jya usali uhagaze, nutabishobora wicare, nutabishobora usali uryamiye urubavu

Hadithi yaturutse kwa Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari ndwaye uburwayi bwa Hemorroides, nuko mbaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'uburyo nasali, irambwira iti: "Jya usali uhagaze, nutabishobora wicare, nutabishobora usali uryamiye urubavu."
Sahih/Authentic. - Al-Bukhari

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ubusanzwe gusali umuntu abikora ahagaze, cyeretse igihe atabishoboye akicara, nabyo yaba atabishoboye agasali aryamiye urubavu.

  1. Gusali ntibijya bihagarara igihe cyose umuntu agifite ubwenge, ava mu buryo bumwe ajya mu bundi bijyanye n'ubushobozi bwe.
  2. Uburyo Isilamu yoroshye aho yemerera umugaragu gusali uko ashoboye.

Successfully sent!