Umusangirangendo Sufyani Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamwigisha imvugo imwe mu buyisilamu ikusanyirije hamwe ibisobanuro by'ubuyisilamu, agomba gukomeraho no kwitwararika, ndetse ntazagire undi abibaza nyuma ye? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Jya uvuga uti: Nemeye Allah wenyine, nemera ko ari we Nyagasani wanjye wenyine, umuremyi, umugaragirwa w'ukuri udafite uwo abangikanye nawe. Hanyuma yarangiza akumvira Allah akora ibyo yamutegetse, areka ibyo yamuziririje, kandi agakomeza uwo muyoboro ariho.